Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare: Abakozi bayobora abandi bijeje impinduka aho bakorera
Ni nyuma y’uko bari bashoje amahugurwa y’iminsi ibiri ku miyoborere n’imicungire byiza Leadership&Management), bavuga yabunguye ubwenge n’ubumenyi mu gusohoza neza inshingano zabo.
Bwana Kayumba Samuel, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karangazi unakuriye bagenzi be, wavuze mu izina ry’abahuguwe, yishimiye ko aya mugurwa yatekerejweho, yemeza ko yabunguye ubumenyi kandi yizeza ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe mu kazi kabo ka buri munsi.
Kayumba ati “Twize ibintu by’ingirakamaro cyane, tugiye kubigeza ku bandi dukorana kandi tubijeje ko rwose muzabona impinduka zifatika”.
Ku ruhande rw’ibitaro byateguye aya mahugurwa, DG Ndayambaje K.Eddy yasabye abayitabiriye gushyira mu bikora ibyo bigishijwe, bagafasha abakozi bagenzi babo kugira ngo umusaruro wabo mu kazi urusheho kuba mwiza.
DG Ndayambaje ati “Ibyo mwize ntibisigare aho mwari mwicaye; mugende mubigeze kuri bagenzi banyu,kandi rwose tuzabone impinduka. Nimugende mufashe abakozi bagenzi banyu kugera ku musaruro mwiza mu kazi kabo, babikesha imiyoborere n’imicungire myiza byanyu. Habeho impinduka mu mikorere. Turifuza ibitaro n’ibigo nderabuzima birangwa na serivisi nziza, hagati y’abakozi ndetse no ku batugana. Umurimo unoze ube umuco wacu”.
Muri aya mahugurwa yatangiye ku wa 9 gashyantare 2023, abayitabiriye bize uburyo bwo kuba umuyobozi mwiza, ibiranga umuyobozi mwiza, ndetse n’uburyo bwo gufata ibyemezo nk’umuyobozi. Bize kandi ibijyanye n’imicungire myiza mu nshingano z’ubuyobozi.
Aya mahugurwa yaje akurikira andi yari yabaye kuva ku wa 6 kugeza ku wa 8 gashyantare 2023, aho abayitabiriye bize ku buryo bwo kugarura ubuzima hakoreshejwe imiti cyangwa idakoreshejwe(Resuscitation).
Aya mahugurwa yombi asize abakozi 52 bongerewe ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye no kugarura ubuzima (Resuscitation) n’abandi 53 mu micungire n’imiyoborere byiza.